ENGLISH RESOLUTION MS | CHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Ministry Of Natural Resources

KU NSHURO YA 41 U RWANDA RWISIHIJE ISABUKURU Y’IGITI HATANGIZWA IGIHEMBWE CYO GUTERA IBITI N’AMASHYAMBA

09.12.2016

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’Umutungo Kamere Vincent BIRUTA yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera,  mu gace kagenewe inganda kazwi ku izina rya “ Special Economic Zone” mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo hanatangizwa ku mugaragaro Igihembwe cyo Gutera Amashyamba 2016/17. 

 

Muri iki gikorwa cyanitabiriwe na Madamu Rosarie Motondo, Minisitiri ufite amashyamba mu nshingano mu gihugu cya Congo, Umuyobozi Mukuru wa RDB akaba n’Umwe mu bagize Guverinoma hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa MTN hatewe ibiti by’umurimbo bisaga ibihumbi birindwi (7,000) mu 60,000 biteganijwe kuzaterwa muri aka gace ku nkengero z’imihanda zireshya na  kirometero 14.

 

Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Amashyamba, isoko y’umwuka mwiza”, Minisitiri Vincent Biruta yavuze ko kuba aka gace k’inganda karatoranijwe ngo gatangirizwemo igihembwe ari ukugira ngo abagakoreramo n’abagaturiye bazakomeze guhumeka umwuka mwiza.  Yagize ati “ibiti bigira uruhare mu kuzana umwuka mwiza no kuyungurura umubi woherezwa mu kirere uturutse mu nganda, hakaba kandi no kongera ubwiza bw’aka gace.”

 

Mu butumwa Minisitiri yatanze yagarutse no ku micungire n’imisarurirwe y’amashyamba aho yongeye gusaba abitabiriye umuganda bose kurushaho kwitabira gukoresha gazi mu mijyi kuko ubu ihendutse kurusha inkwi n’amakara kandi ikaba byoroshye kuyikoresha mu rwego rw’isuku kuko itanduza ibikoresho cyangwa ngo izane imyotsi. Aha yagize ati “Ndagira ngo mbabwire ko gazi ihendutse kurusha amakara n’inkwi, murekere aho kumva ko ari iy’abo mwita ko bafite ubushobozi, ntabwo ihenda kurusha amakara cyangwa inkwi”.  Yongeyeho kandi ko ukurikije umubare munini w’abakoresha inkwi n’amakara, ukareba n’imyaka bisaba ngo ishyamba ribe ryeze, bishoboka ko  mashyamba aterwa atazakura ngo haboneke ayo gucana ndetse n’ayo gukoresha mu yindi mirimo inyuranye mu gihe abaturage badahinduye imitekerereze ngo bakoreshe ibindi bicanwa biyunganira”.

 

Ku gicamunsi cy’uyu munsi kandi hatangijwe ku mugaragaro gahunda ndende y’ubukangurambaga ku kongera ubuso bw’amashyamba no gusubiranya amashyamba yangiritse yateguwe na IUCN. Iyi gahunda yatangirijjwe na Minisitiri w’Umutungo Kamere kuri Sitade ya Kigali iri i Nyamirambo aho iki gikorwa cyahujwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe ya Rayon Sport na Bugesera FC.  Muri uyu muhango ikipe ya Rayon Sport ikaba yiyemeje gukomeza gushyigikira gahunda yo gutera amashyamba  inayishishikariza abanyarwanda bose. Hakaba hatewe ibiti nk’ikimenyetso cy’uko  amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yifatanyije na Minisiteri y’Umutungo Kamere mu cyerekezo cyo kongera no kubungabunga amashyamba.

 

 

Uyu mwaka hazibandwa kandi kuri gahunda yo gushishikariza ibigo by’abikorera binyuranye gushyira muri gahunda zabo  imishinga yo gutera  ibiti n’amashyamba.  Aha yaboneyeho gushimira Banki ya Kigali yafashe iya mbere ikaba iherutse gutangiza umushinga wo gutera ibiti ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi ndetse na MTN iteganya gutangiza umushinga nk’uyu mu Karere ka Muhanga.

 

Muri iki gihembwe ibiti bizakomeza guterwa aho mu mujyi wa Kigali by’umwihariko hazaterwa ibiti by’umurimbo 200,000.  Hazaterwa kandi mu gihugu hose, amashyamba mashyashya kuri hegitari 8,080, ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 19,364, hanasazurwe amashyamba ashaje angana na hegitari 634, hanabungwabungwa ayatewe. Hateganijjwe kandi ibikorwa bigamije kongerera agaciro ibikomoka ku mashyamba hashyirwa imbaraga mu gukorana n’abikorera mu micungire no kubyaza umusaruro amashyamba ya Leta.

 

Share Button

 
 
 

Home

ABOUT US

MINIRENA

Contact Us

Environment

Lands

Forestry

Water

Mining

Media

© 2013 Ministry Of Natural Resources