ENGLISH RESOLUTION MS | CHECK MAILCONTACT US
Republic of Rwanda Ministry Of Natural Resources

Imiryango 200 itishoboye yimuwe mu manegeka yatujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo

09.01.2017

Ku wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016, mukagari ka Kabyaza,  Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu hatashywe ku mugaragaro umudugudu ugizwe n’inzu 200 zatujwemo imiryango itishoboye yahoze batuye  mu manegeka.

 

Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Umutungo Kamere wari Umushyitsi Mukuru  muri uyu muhango, yibukije abahawe amazu  amahirwe bafite yo kuba batuye mu mudugudu y’icyitegererezo aho bazabona hafi byinshi mu byo bakenera buri munsi.

 

Yagize  ati "Mufite amahirwe yo gutura hafi y’ibikorwaremezo birimo imihanda, amashuri, amazi meza n’umuriro. Icyo musabwa ni ukubibyaza umusaruro kugira ngo bibateze imbere.”

 

Mu bundi butumwa yabagejejeho yabasabye kureka gukoresha inkwi n’amakara ahubwo bagakoresha biogazi cyane kuko binateganijwe ko bazorozwa inka mu minsi ya vuba,  ndetse ku babishoboye bakaba bakoresha ibindi bicanwa nka gaz kuko ibi bihendutse kandi  bikaba bitagira ingaruka ku kwangiza ibidukikije no guhumanya ikirere.

 

Yongeye kubashishikariza kandi kwita cyane ku bikorwa byo gufata amazi y’imvura mu rwego rwo kwirinda imyuzure ndetse no kuba bayakoreshwa mu mirimo inyuranye nko kuhira imyaka mu gihe imvura itakigwa no mu yindi mirimo inyuranye yo mu rugo  kuko aya nayo ari umutungo udakwiye gupfushwa ubusa.

 

Aha yaboneyeho gusaba abatuye uyu mudugudu kwirinda ibikorwa byangiza ibidukikije ndetse bakanabishishikariza abandi kuko iyangirika ry’ibidukikije  ari yo nkomoko y’ibiza byinshi bitwara ubuzima bw’abantu  cyangwa imitungo yabo.

 

Lamin Manneh, uhagarariye imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye mu Rwanda na we wari witabiriye uyu muhango yasabye abatujwe muri uyu mudugudu gufata neza amazu bahawe n’ibindi bikorwaremezo bigize uyu mudugudu aho yagize ati “ibi bikorwa muhawe muzabifate neza mubibyaze inyungu, mubirinde ndetse muzabirage abana byanyu”.

 

Umwe mu bari batuye mu manegeka wahawe inzu muri uyu mudugudu, Mukanoheri Béatrice, avuga ko kujya aryama agasinzira ntacyo yikanga kubera inzu nziza yubakiwe.  Yagize ati " ndashimira Leta y’ u Rwanda yadukuye mu manegeka. Ahantu twari dutuye twarengerwaga n’amazi Ingabo na Polisi by’igihugu bakaba aribo baza kudutabara.’’

 

Umudugudu wa Kabyaza wubatswe n’Umushinga Ugamije Guhangana n’ingaruka z’Imihindagurikire y’Ibihe mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’u Rwanda “Reducing Vulnerability to Climate Change Through Community Based Adaptation (RV3CBA)” uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe (UNFCCC) ukaba ukorera muri Minisiteri y’Umutungo Kamere. Uyu mudugudu ukaba wujuje ibisabwa byose mu kubungabunga ibidukikije no gukoresha neza ubutaka n’undi mutungo kamere.

 

Umudugudu  wa Kabyaza wubatse ku buryo bw’inzu z’impanga, zifite buri yose ifite ikigega gifata amazi y’imvura, ikiraro cy’inka, ikigega cya biogazi, akarima k’igikoni,… hari kandi n’umwihariko w’uko uyu mudugudu ufite  imirindankuba  kuko agace uherereyemo k’uburengerazuba gakunze kwisabirwa n’inkuba, bikaba bikwiye kuba umuco  gushyira imirindankuba mu midugudu n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.

 

Biteganyijwe muri gahunda ya Guverinoma, ko bitarenze umwaka wa 2020 abaturarwanda 65% bazaba batuye mu midugudu mu gihe 35% bakazaba batuye mu mijyi. 

Share Button

 
 
 

Home

ABOUT US

MINIRENA

Contact Us

Environment

Lands

Forestry

Water

Mining

Media

© 2013 Ministry Of Natural Resources